Inshingano z’abenjeniyeri si ugukemura ibibazo bya tekiniki gusa- Minisitiri Ingabire

1 week ago

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko inshingano z’abenjeniyeri mu nzego zinyuranye zitagarukira gusa mu gukemura ibibazo bya tekiniki, ahubwo harimo no kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kurengera ibidukikije no guharanira ubudaheza binyuze mu bikorwa byabo.

Ni ingingo yagarutseho ku wa 17 Ukwakira 2024, ubwo hasozwaga Inama Mpuzamahanga yigiraga hamwe uruhare rw’Abenjeniyeri mu iterambere rirambye mu nzego zinyuranye.

Ni inama yakiriwe n’Urugaga rw’Abenjeniyeri mu Rwanda, IER, yitbirwa n’abarenga 800. Ni ku nshuro ya mbere yari ibereye muri Afurika kuva Ihuriro ry’Ingaga z’Abenjeniyeri ku Isi riyitegura ryashingwa mu 1968.

Magingo aya abantu hafi miliyari imwe batuye Isi ntibafite umuriro w’amashanyarazi, mu gihe abarenga miliyari 2,7 batagerwaho na internet.

Kuri Afurika imibare ya Banki y’Isi igaragaza ko abantu miliyoni 600 batagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi mu gihe abatuye uyu mugabane bangana na 40% ari bo bonyine bakoresha internet.

Kimwe mu bikoma mu nkokora ikwirakwiza ry’ibi bikorwaremezo hakiyongeraho n’imihanda n’ibindi ku mugabane harimo n’imiterere yawo.

Minisitiri Ingabire yasabye abenjeniyeri gutekereza kuri buri wese mu gihe hari imishinga bashyira mu bikorwa.

Ati "Inshingano yanyu si ugukemura ibibazo bya tekiniki gusa ahubwo ni ugushyiraho sisiteme zizabasha guhangana n’ibihe.”

“Mugomba kubaka inganda mu buryo burengera ibidukikije, guhanga udushya hashyizwe imbere ubudaheza no gushyiraho ibikorwaremezo bihuza abantu bose bidafasha gusa bamwe na bamwe.”

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho, yavuze ko muri iyi nama yari imaze iminsi itatu ibera i Kigali, bakuyemo byinshi bizashyirwa mu bikorwa, bijyanye n’intego z’iterambere z’igihugu.

Ati “Hari ubushakashatsi bwakorewe hirya no hino bwamurikiwe hano natwe dushobora kuzana mu Rwanda, nk’urugaga tukanashyiraho itsinda rigomba kuzabikurikirana. Tuzakomeza gufatanya n’aba bafatanyabikorwa n’ibiba ngombwa twohereze amatsinda mu ndegoshuri.”

Eng. Kangaho yavuze ko bagiye kwinjira mu mikoranire na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo havugururwe porogaramu z’amasomo y’ubwenjeniyeri atangwa kugira ngo ajyanishwe n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo rya none.

Muri iyi nama Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri MInisiteri y’Ibikorwaremezo yiyemeje kuzashyigikira porogaramu yahatangirijwe y’imyaka 10 igamije kuzamura ubushobozi bwa Afurika binyuze mu guteza ubumenyi mu mwuga w’ubwenjeniyeri.

Ni porogaramu ifite intego yo gushyiraho ibigo bitanu by’icyitegererezo muri buri karere ka Afurika, bizahugurirwamo abenjeniyeri barenga 100.000 nabo bazafasha guhugura abandi muri Afurika.

Iyi porogaramu izita cyane ku kubaka ubushobozi, kuzamura ubumenyi, no kuziba icyuho mu bunyamwuga kikigaragara.

Muri iyi nama kandi hagaragajwe ubushakwe bwo gushyiraho amasezerano ahuriweho y’Afurika azatuma ba injeniyeri bo ku Mugabane baba ndakumirwa mu bihugu byawo aho impamyabumenyi zabo zizajya zemerwa hose, bikazatuma bashobora gukorera mu bihugu bitandukanye nta nkomyi.

Byitezwe ko aya masezerano nashyirwaho azaazaba agamije gushyigikira iterambere ry’umwuga w’ubwenjeniyeri no gusangizanya ubunararibonye.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yagaragaje ko inshingano z’abenjeniyeri mu nzego zinyuranye zitagarukira gusa mu gukemura ibibazo bya tekiniki, ahubwo harimo no kwita ku mibereho myiza y’abaturage, kurengera ibidukikije no guharanira ubudaheza binyuze mu bikorwa bakora
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho, yijeje gukorana na Minisiteri y'Uburezi mu kuvugurura porogaramu z'amasomo y'ubwenjeniyeri
Muri iyi nama hagiye haberamo ibiganiro by'ingirakamaro
Ingabo z'u Rwanda zari zihagarariwe muri iyi nama yari imaze iminsi itatu
Iyi nama yari yitabiriwe n'abatari bake
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga Nyarwanda rw’Abenjeniyeri mu Rwanda- IER, Eng. Gentil Kangaho
Abagore bari bahagarariwe muri iyi nama




Others
Institution of Engineers Rwanda enroll 120 new members, comm...
1 year ago

The Institution of Engineers Rwanda (IER) this week welcomed 124 new members as part of strengthening its commitment to upholding professional standards in various fields of engineering across the... Read More


Institution of Engineers calls for gender equality in hiring...
1 year ago

The survey by the Institution of Engineers Rwanda (IER) recommended capacity-building and awareness to ensure that employers have an understanding of gender equality.The recommendation was made on... Read More


Institution of Engineers Rwanda (IER) holds extraordinary Ge...
2 years ago

On Thursday, May 26, an extraordinary meeting of the General Assembly of the Institution of Engineers (IER) took place in Kigali, and discussed various pertinent issues affecting the body.Accordin... Read More


Headline: Extra Ordinary Annual General Assembly Convenes at...
10 months ago

In a significant gathering at the prestigious Kigali Convention Center (KCC) on the 7th of December 2023, IER has convened its much-anticipated Extra Ordinary Annual General Assembly (AGM). This pivot... Read More


Engineers’ institution hails women in engineering, role in N...
7 months ago

he Institution of Engineers Rwanda (IER), on March 8, 2024, celebrated World Engineering Day (WED) by touring the construction site of the Nyabarongo II multipurpose dam as part of the institution’s c... Read More


Institution of Engineers Rwanda to host global engineering c...
7 months ago

The Institution of Engineers Rwanda (IER), on March 15, 2024, announced that it will host the Global Engineering Conference (GECO), and the World Federation of Engineering Organizations (WFEO) E... Read More


"Engineering Empowerment: Mastering Communication Skills for...
5 months ago

The Institution of Engineers Rwanda (IER), in collaboration with the Royal Academy of Engineering, through (Africa Catalyst Program) “is currently learning a training on “Communication Skills for Engi... Read More


#GECO2024 is underway! 🌍
1 week ago

Delegates are seated, and the high table is ready for the exciting discussions ahead. Big ideas and collaboration are on the agenda today!  Read More


GECO 2024
1 week ago

“For Rwanda to be the first country to host this gathering since the establishment of WFEO marks a significant milestone in our journey to become leaders in innovation and technological advancement.”... Read More


© 2024 Copyright: Institution of Engineers Rwanda